Nshuti, bavandimwe na mwe rubyiruko,
Mbanje kubasuhuza, muhorane amahoro n'imigisha Imana Itanga. Nzi neza ko mwese mukurikirana ukuntu Leta ya Kagame irimo gukoresha ingufu izo ari zo zose ngo ishishikarize abantu kujya i Chicago gukomera Perezida Kagame amashyi mu rwego rwo kwereka abanyamahanga ko abanyarwanda bishimiye imiyoborere ye mibi y'igihugu cyacu muri iki gihe. Mwakomeje kandi no gukurikirana ukuntu abatavuga rumwe na Leta ya Perezida Kagame kimwe n'imiryango nyarwanda ikorera mumahanga bakomeje gusaba abanyarwanda kugira ubutwari bwo kujya i Chicago kwamagana iyo miyoborere mibi irangwa no kuniga demokarasi n'itangazamakuru ryigenga,ubwicanyi bwibasira inzirakarengane,guhohotera uburenganzira bw'ikiremwa-muntu, kunyereza na gukoresha nabi umutungo w'igihugu, kubiba amacakubili mubanyarwanda baba abari mugihugu n'abari inyuma yacyo,gutonesha bamwe,n'ibindi byinshibigayitse ntirewe ndondora.
Niyo mpamvu nifuje gusaba buri wese kwiyumvisha ko dukwiriye gukora ibishoboka byose ngo dushyire hamwe,turebe ukuntu twazana impinduka muri kiriya gihugu cyacu. Muzi ko abanyarwanda nta burenganzira bafite bwo kwigaragambya.Ubwo noneho dufite amahirwe yo kuba mu gihugu kirangwa na demokarasi isesuye, buri wese akwiriye guhaguruka tugakora imyigaragambyo mu mwanya w'abanyarwanda bose bavukijwe bene ubwo burenganzira. Niba ufite impamvu zikomeye zatuma utabasha kujya i Chicago (ibi ni ibintu byakumvikana), reba ukuntu washishikariza abandi mwegeranye kujya muri kiriya gikorwa. Biti ihi se, ikore mumufuka utere inkunga abiyemeje kujyayo. Sigaho kuba indorerezi kandi ibintu bigeze mumahina. Niba uri umubyeyi, shishikariza abana kujyana n'abandi, niba uri umujeune, bwira bagenzi bawe, gahunda zindi mwari mufite mube muzisubitse (zishobora gutegereza, ariko iriya event yo ntizategereza), muzazisubukure mwinegura ku gikorwa cy'ingirakamaro tuzaba twakoze i Chicago.
Mwibukekandi ko abanyarwanda benshi bahanze amaso icyo Chicago izabasigira. Muzaba mutanze umusanzu utazibagirana na limwe mumateka yo guhindura ubutegetsi bwo mu Rwanda.
PS: Muri uko gukangurira bagenzi banyu kujya i Chicago, ntimuzibagirwe no kurarika inshuti zindi zitari abanyarwanda gusa.
Gervais Condo
43772 Sunset Terrace
Ashburn,VA 20147
Tel:571-918-0176 (Home)
540-560-8131 (Cell)
Email:gecondo@yahoo.com
Subscribe to:
Post Comments (Atom)




0 comments:
Post a Comment